“NIMWE IGIHUGU GIHANZE AMASO NGO MUGITEZE IMBERE”, MEYA NAHAYO SYLVERE
Afungura ku mugaragaro inteko rusange y’urubyiruko yo kuwa 12 Kamena 2025, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere yibukije urubyiruko ruhagarariye abandi bitabiriye iyi nteko, ko aribo mizero y’igihugu cy’ejo hazaza bityo bagomba gutegura uwo muyoboro wo kwitangira igihugu hakiri kare kugira ngo umusanzu wabo uzabe uw’ingirakamaro ku Rwanda.
Iyi nteko yabereye ku biro by’Akarere ka Kamonyi i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge. Umuyobozi w’Akarere yagize ati” nimwe rubyiruko bana bacu igihugu gihanze amaso ngo mugiteze imbere”. Yongeyeho ko ak’imuhana kaza imvura ihise, ko rero nta wundi bagomba gutegereza kuza kubafasha kubaka u Rwanda.
Iyi nama yagutse yitabiriwe n'abahagarariye inzego z'urubyiruko kuva ku rwego rw'Akagari kugeza ku rwego rw'Akarere. Umuyobozi yakomeje asaba urubyiruko rwa Kamonyi gukomeza gukorera ku ntego, gushyira imbaraga mu kwesa imihigo no guhanga udushya mu rwego rwo kwiteza imbere.
uretse ubuyobozi bwite bwa Leta, iyi nteko rusange yanitabiriwe n'abahagarariye inzego z'umutekano zikorera mu Karere ka Kamonyi hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Hatanzwe ibiganiro bikurikira: Ibyagezweho n'urubyiruko mu mwaka wa 2024-2025 n 'ibiteganyijwe kugerwaho mu mwaka wa 2025-2026, Gahunda ya BYIKORERE no gukoresha neza imbugankoranyambaga, Kwirinda ibiyobyabwenge n'inda z'imburagihe ziterwa abana b'abakobwa, Kwihangira imirimo mu rubyiruko, Uruhare rw'urubyiruko mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage no gukorera ku ntego. 

