NGAMBA: MU MUGANDA RUSANGE BATUNGANYIJE IKIBUGA CY'UMUPIRA NGO BATEZE IMBERE IMIKINO
Kimwe n'ahandi mu gihugu habereye, mu Karere ka Kamonyi habereye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2026. Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Ngamba, mu Kagari ka Kazirabonde, Umudugudu wa Gatwa.
Hatunganyijwe ikibuga cy'umupira w'amaguru, ibikorwa bikaba bifite agaciro ka miliyoni 8.
Witabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo Bwana NSHIMIYIMANA Vedaste ari kumwe n' Umuyobozi w'Akarere ka KAMONYI Dr. NAHAYO Sylvere hari kandi Abagize inzego z'umutekano ndetse n'abaturage b'Umurenge wa Ngamba.
Nyuma y'umuganda, abaturage bahawe ubutumwa bubashishikariza kwiteza imbere hagamije kwigira no kwirinda gusesagura, basabwe kujyana abana mu mashuri no kugira isuku , bibukijwe kandi kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Abaturage basabwe kandi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakimakaza ubumwe.