NGAMBA: BIBUTSE KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994:

Tariki ya 09 Gicurasi mu Kigo cy'Amashuri Father Ramon Kabuga mu Murenge wa Ngamba habereye ku rwego rw'Umurenge igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .
-Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr.NAHAYO Sylvere ari kumwe n'abagize inama y'Umutekano itaguye y'Akarere  (ARMY, RNP, NISS, DASO) hari kandi n’abafatanyabikorwa mu ngeri zitandukanye. 
Iki gikorwa cyitabiriwe na Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Akarere bwana Benedata Zacharie, Perezida wa FPR mu Karere, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere bwana Rugwiro Gahamanyi David, inshuti n’abavandimwe bari baje gufata mu mugongo abaturage b’Umurenge wa Ngamba.
Gahunda yabimburiwe no kunamira Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside bajugunwa mu mugezi wa Nyabarongo. Abitabiriye bagejejweho ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatanzwe ubuhamya, ubutumwa bw’abayobozi n’indirimbo z’umuhanzi zidufasha gukomeza kwibuka.