“MWIRINDE GUTWARA MWANYOYE KUKO NTABWO MOTO IBANGIKANA N’INZOGA” CSP VICENT B. HABINTWARI

Umuyobozi muri Polisi mu ishami rishinzwe imikoresheze y’umuhanda (traffic Police) Chief Supertendant Vicent Habintwari yasabye abamotari kwirinda gutwara banyoye inzoga, kuko gutwara ikinyabiziga bibujijwe rwose igihe wanyoye. Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kanama 2025 muri gare ya Bishenyi, ubwo abamotari bagera muri 300 bari baje gukurikira ubutumwa bwa Polisi muri gahunda ya Gerayo amahoro.

Ni ubukangurambaga kuri gahunda bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere na Polisi y’Igihugu, hagamijwe gukumira impanuka zikorerwa mu muhanda, kandi ahanini bikaba byaragaragaye ko ziterwa n’imiyoborere mibi y’ibinyabizi cyane cyane abamotari nubwo n’ibindi binyabiziga byose biteza impanuka ariko moto n’amagare ngo nibyo biza ku isonga nkuko raporo zibigaragaza.

 Chief Supertendant Vicent Habintwari yasabye abamotari kuzirikana ko umuhanda kuwujyamo n’ikinyabiziga bisaba kuba uzi gutwara ikinyabiziga kandi ufite uruhushya rutangwa na Polisi rubikwemerera. Yagize ati:” birababaje kubona umuntu agenda akatakata hagati y’amamodoka nkaho atazi ko ari gushyira ubuzima bwe mu kaga. Ibi rwose mubicikeko kuko kwihuta ngo ujyereyo kare bishobora gutuma ahubwo urugendo rwawe rurangirira aho kuri iyi si”. Yasabye abamotari kubicikaho kandi bakareka kunywa inzoga mu gihe bari mu kazi, ahubwo asaba ko n’abazinywa bajya bazifata nyuma y’akazi kandi nabwo mu rugero.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere yashimiye abamotari ku bw’umusanzu wabo mu kubaka igihugu kubera akazi bakora. Yongeraho ko akazi bakora gatunze ubuzima bwa benshi kandi kinjiriza igihugu. Bityo yabasabye gukunda umurimo ariko bakawukora bubahiriza amategeko.