Musambira: Ibitare bya Mpushi, hamwe mu habumbatiye ubukerarugendo bushingiye ku muco
Ubwo yasuraga Ibitare bya Mpushi biri mu Kagari ka Mpushi Umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, Guverineri w’intara y’Amajyepfo Mme Alice Kayitesi, yavuze ko ahantu hose hatoranyijwe muri iyi ntara hazakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku muco bugomba kugirira akamaro abaturage bahaturiye kuko ari nabo bagira uruhare runini mu kubirinda.

Guverineri avuga ko ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB mu turere twose umunani tw’intara y’Amajyepfo hagiye hatoranywa ahantu hazajya hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku muco , harimo n’ibitare bya Mpushi. Ibi bikorwa ngo bifuza ko babigendanamo n’abaturage kandi imibereho yabo igahinduka binyuze mu bukerarugendo buhakorerwa. Agira ati ‘’ hari abasaza bazi gusobanura amateka bahatuye, hari serivise zizajya zihatangirwa zakorwa n’urubyiruko ruhaturiye kandi hari amafaranga bazajya bavanaho agafasha abaturage bahaturiye hari byinshi bazungukiramo’’.
Munganyimfura Narcisse utuye muri aka gace avuga ko ubu batangiye kungukira mu bukererarugendo bwatangiye gukorerwa muri ibi bitare, kuko iyo abakerarugendo iyo baje babasigira amafaranga bitewe n’akazi baba babahaye. Ati ‘’ kuwa gatandatu cyangwa ku cyumweru abanyamahanga bajya baza kuhasura tukarinda imodoka zabo ngo abana batazangiza, cyangwa bakabatwarira ibyuma baba basize mu rutare baduha amafaranga hari ubwo baduha nka bitandu hari n’uwigeze kumpa ibihumbi 10 na telefoni mfite n’iyo bansigiye’’.
Munganyimfura avuga ko ubu nta muntu watinyuka kwangiza ibitare bamureba kuko n’ubigerageje bhita bamushyikiriza ubuyobozi.
Ibi anabihuriyeho na Nsengiyumva Jonathan nawe utuye muri aka gace uvuga ko ubukerarugendo bukorewe mu bitare bya Mpushi aribo bufitiye akamaro nk’abahatuye. Agira ati’’natangiye kubonamo amafanga nkiteza imbere ,mbafasha kubahereza ibyuma n’imigozi bakampa amafaranga naguzemo telefoni ngura n’imyambaro , ubundi dukorana iyo baje hari igihe bampa 1000 hari n’igihe bampa 2000’’.
Umwizerwa Sandrine umuyobozi wa kompanyi ya Beautiful Rwanda tours avuga ko batekereza ko mu myaka ibiri iri imbere abantu bazajya bahatemberera ari benshi bitandukanye n’ubu kuko ubu bahazana abantu mu minsi ya wikendi gusa.
Umwizerwa avuga ko batangiye gukorana n’abaturage babaha akazi ndetse banabigisha ibikoresho bakoresha uko byitwa kuko biba mu rurimi rw’icyongereza. Ati’’ iyo twahazanye abaturage tubaha akazi tukabishyura ,tubahugura icyongereza kugira ngo bakimenye kuko twifuza ko abaturage ba hano bakimenya akaba ari bo bazajya bayobora abashyitsi cyangwa ba mukerarugendo kandi bizatunezeza cyane kubona abaturage ba hano aribo babayobora.’’
ibitare bya Mpushi byatangiye gusurwa mu kwezi kwa 7 ,abahasura ngo baba baje no mu bikorwa bya siporo zihakorerwa ,icyakora ngo haracyarimo gutunganywa bakaba hagiye gushyirwayo intebe zo kwicaraho ndetse hakazaba hazubakwa n’aho abantu bafatira amafunguro.
