MUSAMBIRA: HATANGIRIJWEKU RWEGO RW’AKARERE GAHUNDA Y’UBUDAHERANWA

Ku bufatanye n’Umuryango AVEGA AGAHOZO, uyu munsi hirya no hino mu Midugudu igize Akarere ka Kamonyi, hatangijwe gahunda y’ubudaheranwa. Mu Mudugudu wa Mbare mu Murenge wa Musambira niho Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee, yatangirije iyi gahunda ku rwego rw'Akarere.



VM ushinzwe imibereho Myiza, yasobanuye ko Ubudaheranwa (resilience) ari gahunda igamije kurushaho kwegera no kuba bugufi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri iki gihe tugiye kwinjiramo cyo kwibuka Jenoside, gahunda by'umwihariko igamije kwita ku barokotse bakunze kugira ikibazo cy'ihungabana, no kubagaragariza ko hari abavandimwe bari hafi biteguye kubahumuriza.

Mu butumwa bwe Perezida w’Umuryango IBUKA mu rwego rw’Akarere bwana Benedata Zacharie, yashimiye iki gitekerezo akarere kagize ko kuba bugufi abakunze kugira ikibazo cy’ihungabana mu gihe twibuka abazize Jenoside. Yakomeje avuga ko nk’umuryango IBUKA bazakomeza kuba hafi iyi miryango kandi ko ari inshingano zabo kuzirikana ko uwarokotse Jenoside akwiye kwitabwaho byihariye bityo akomeze yubake ubuzima bwiza.

Uretse Perezida wa Ibuka, iki gikorwa cyanitabiriwe n’Umukozi wa AVEGA muri Kamonyi Mme MUREKATETE Francoise, abagize inzego z'umutekano mu Karere n’abafatanyabikorwa b’Akarere banyuranye.



Igikorwa cyaranzwe no gutera igiti cy'ubudaheranwa,  umufatanyabikorwa MUNYAX COMPANY yatanze solar energy ku miryango 8 mu Murenge wa Musambira ku bufatanye n'Akarere, umuryango SEVOTA watanze impano ku miryango yose uko ari 12 ituye muri uyu Mudugudu. Mu yindi Mudugudu, hari ahatanzwe inka i Nyarubaka, hari miryango y’abarokotse yasaniwe inzu batuyemo, hatanzwe amatungo magufi, ibiribwa n’indi mirimo inyuranye,…