MUNYANEZA Alexis ushinzwe imari n'ubutegetsi mu Murenge wa Nyamiyaga niwe wabaye umukozi w’indashyikirwa mu mwaka wa 2021/2022.

Ku gicamunsi Umuyobozi w'Akarere Dr NAHAYO Sylvere yayoboye inteko rusange y'abakozi bose b'Akarere ka Kamonyi bakora mu buyobozi bwite bwa Leta ( Akagari, Umurenge n'Akarere). Iyi nteko yari igamije kurushaho kumenya nk'abakozi ba Leta; kungurana ibitekerezo ku mikorere n'imikoranire hagati y'abakozi bose b'Akarere ka Kamonyi hagamijwe gusenyera umugozi umwe kugira ngo kurushaho kwesa imihigo.


Muri iyi nteko kandi hahembwe umukozi wabaye undashyikirwa ku rwego rw'Akarere mu mwaka wa 2021/2022 hakaba hatangajwe ko bwana MUNYANEZA Alexis ushinzwe imari n'ubutegetsi mu Murenge  wa Nyamiyaga. Gutangaza umukozi w’indashyikirwa byakozwe n’Umuyobozi w’Akarere, igikorwa cyo gutora kikaba cyarakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuwa 02 Gicurasi 2022.

Yashyikirijwe icyemezo cy'ishimwe ndetse hatangazwa ko ahawe igihembo cy'ibihumbi 500. Yashimiwe umurava akorana asabwa gukomeza kujya muri uwo murongo mwiza kandi n'abakozi bose basabwe guharanira kuba indashyikirwa.


Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Akarere yasabye abakozi kurushaho mu mubyo bashinzwe guharanira kuba indashyikirwa, bagakomeza gusenyera umugozi umwe bityo iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bikagerwaho, ariko nabo by’umwihariko bakigirira akamaro.

Iki gikorwa cyitabiriwe na bwana Uzziel Niyongira Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mme UWIRINGIRA Marie Josée VM ushinzwe Imibereho Myiza ; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere bwana ABIYINGOMA Gerard n'abagize inzego z'umutekano mu Karere.