MUGINA: UMUGANDA WIBANZE KU GUTUNGANYA UMUHANDA MUGINA-NYAMIYAGA

Hirya no hino mu Midugudu yose mu Karere uyu munsi hakozwe umuganda rusange usoza uku kwezi kwa Gashyantare 2024.
Ku rwego rw'Akarere uyu muganda wakorewe mu Murenge wa Mugina mu Kagari ka Mbati mu Mudugudu wa Mikamba. Ni umuganda witabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere Dr.NAHAYO Sylvere aho yakoranye umuganda n’abaturage b’uyu Murenge hari kandi  na VM Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage Mme UWIRINGIRA M. Josée n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano.


Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt. Francis Karemera yifatanyije n’abanyeshuri bo muri GS Sancta Maria Umurenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo mu muganda wo gukora isuku mu Kigo no gutunganya ikibuga cy’imikino.
Muri rusange umuganda mu Karere wibanze ku gufata neza ibikorwaremezo by’imihanda, gucukura no gusibura imirwanyasuri, ndetse no kubakira abatishoboye.
Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa burimo kwitabira ibikorwa by’isuku n’isukura, kubungabunga ibidukikije, kurwanya imirire mibi, ababyeyi bikukijwe uruhare rwabo mu gutanga umusanzu wunganira Leta mu kugaburira abana ku mashuri.Hagarutswe ku gushishikariza abaturage guhinga ubutaka bwose kugira ngo dukomeze kongera umusaruro, abaturage bibukijwe kandi gahunda y’amatora ya perezida wa Repubulika n’amatora y’abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.