Mugina: Hatashywe Ishuri ry’ubumenyi ngiro rya “Saint Ignace Mugina TVET School”

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 mu Murenge wa Mugina Akagari ka Mbati ku Ishuri rya College Saint Ignace Mugina, habereye umuhango wo gutaha Ikigo Gishya cyubatswe na Kiriziya Gaturika mu rwego, kikaba cyaribarutswe na College Saint Ignace mu rwego rwo guteza imbere ubumenyingiro n’imyuga inyuranye.

 Iri shuri rya “Saint Ignace Mugina TVET School” ubu muri uyu mwaka w’amashuri ryigwamo n’abanyeshuri 96, biga mu mashami y’ububaji, ubwubatsi n’ikoranabuhanga mu dushami twa computer sysyem Technologie & Networking. Ni ishuri ryubatse ahantu bagutse kandi hisanzuye, kandi rifite n’amacumbi yubatswe afite ubushobozi bwo kwakira abahunga ndetse n’abakobwa.

Afungura iri shuri ku mugaragaro, Musenyeri Smaragde Mbonyintege Umushumba wa Kiriziya Gaturika Diocese ya Kabgayi, yasabye abanyeshuri kurushaho kurangwa na discipline, bakiga neza bityo bakigira akamaro bakakagirira n’igihugu cyabo. Yibukije abana ko icyo uzaba cyo ugitegura uyu munsi, ngo niyo mpamvu kwiga ari ingenzi kuko niwo muyoboro wo guteganyiriza ejo hazaza ha muntu. Yabibukije kugira imyitwarire iboneye no kumenya kubana neza mu kigo bakirinda ingeso mbi zose kuko ikiba cyabajyanye ku ishuri ari ukwiga gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere mu ijambo rye nawe yagarutse ku gusaba abanyeshuri kumenya ko ubuzima bwabo buri mu biganza bwabo. Yavuze ko nubwo ari inshingano z’ababyeyi kumenya no gukurikirana uburere bw’abana babo, ngo ni ngombwa ko n’umwana ubwe amenya ko nawe afite uruhare rwo kwimenya no kurinda ubuzima bwe. Ashingiye kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’Akarere yasabye abanyeshuri kwirinda inda zitateganyijwe ziterwa abangavu kuko ari ikibazo gihangayikishije igihugu muri rusange. Yongeyeho ko bagomba no kwamaganira kure ibiyobyabwenge kuko byangiza ubwenge n’imitekerere yabo bityo ejo habo hazaza hagapfa gutyo.

Umuyobozi w’Akarere kandi, yishimye impano abanyeshuri barererwa muri iki kigo bafite zirimo kumenya kubyina neza no gususurutsa abashyitsi, abasaba kubihuza neza n’amasomo kugira ngo hatagira ikibangamira amasomo; ariko na none abibutsa ko no gukuza izi mpano zabo ari ingenzi cyane kuko no mu buzima busanzwe zirakenewe mu mibereho no kwiteza imbere.

Uwo munsi kandi, Musenyeri Mbonyintege yashyikirije abanyeshuri bitwaye neza bagahiga abandi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye ndetse n’ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.