MUGINA: GUVERINERI KAYITESI Alice ARASABA ABATURAGE KWITABIRA UMULIMO
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice, arasaba abaturage kurushaho kwitabira umurimo kuko aribyo bizatuma imibereho yabo n’imiryango yabo irushaho kugira ubuzima bwiza. Ibi yabitangarije mu Kagarari ka Kabugondo Umurenge wa Mugina kuri uyu wa kabiri tariki 05 Kanama 2025, mu nama yamuhuje n’abatuye mu Tugari twa Kabugondo ndetse na Jenda.
Yifashishije ingero zifatika uyu muyobozi w’Intara yerekanye ko aho umuntu yerekeje amaboko ye nta kabuza agera ku musaruro ufatika. Guverineri yagize ati” gutera imbere ntibisaba gutangirira ku bintu bya mirenge, ibyo mubyikuremo. Icya mbere ni ukugira igitekerezo. Nimuganira n’abantu muzi bateye imbere bazakubwira ko bahereye ku bintu bito ku bucuruzi buciriritse kandi uko niko kuri”. Yakomeje agira ati: ushobora guhera ku korora ingurube imwe nyuma y’igihe runaka ukaba wa muntu ufite ubworozi bwagutse. Ushobora guhera ku kugura ziriya nkoko zitanga umusaruro z’imishwi ya 3000 ejo ejobundi ukaba rwose ufite inkoko nyinshi”. Rero mutekereze kure kandi gutera imbere birashoboka kuko ino aha iwanyu hari ingero nyinshi z’ababikoze batera imbere cyane.
Muri uru ruzinduko ku Mugina Guverineri Kayitesi yari kumwe n’abagize inzego z’umutekano ku Ntara aribo Generali Majoro Gatama Vincent Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo na ACP Twizere Desire uyobora inzego z’Igipolisi mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
ACP Desire Twizere we yasabye abatuye Akagari ka Kabugondo gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza; bagafatanya n'inzego z'umutekano gukumira ibyaha bitaraba, kuko umutekano ariwo shingiro ry'iterambere. Bityo yasabye abaturage kuwusigasira kandi yizeza ko inzego z’umutekano zihora buri gihe ziteguye gufatanya n’abaturage mu gukumira icyawuhungabanya. 



