MUGANZA: HASHOJWE IMURIKABIKORWA N’IMURIKAGURISHA
Tariki ya 16 Kamena 2025, mu Murenge wa Runda mu kibuga kiri hafi ya gare ya Bishenyi Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere yasoje Imurikabikorwa n'imurikagurisha (Open Day & Expo) ryari ryaratangiye ku wa 06.6.2025 rikaba ryari rimaze iminsi 10.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na bagenzi be bagize komite nyobozi y’Akarere, abagize inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere. Mu gusoza, abitwaye neza kurusha bashimiwe bahabwa ibikombe ndetse n’ibyemezo by’ishimiwe ku bitabiriye imurikabikorwa bose.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye buri wese witabiriye ashima uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere.

