MUFTI W'U RWANDA YASUYE ABASIRAMU BO KARERE KAMONYI

Kuwa 07 Nzeri 2025, Mufti w’u Rwanda shehe SINDAYIGAYA Moussa, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Kamonyi asura abayoboke b’idini ya Islam bo mu Karere ka Kamonyi. 

Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gihira Umurenge wa Gacurabwenge muri uru  ruzinduko banakiriyemo Umuyobozi w 'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere, Umuyobozi wa Polisi mu Karere SSP Fulgence Furaha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge Mme Umugiraneza Marthe,  Imamu w'Intara Shehe NTAWUKURIRYAYO Ismael.

Umuyobozi w'Akarere yabashimiye uruhare bagira mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza aho batuye, abasaba gukomeza kwimakaza umuco w'isuku,

Mufuti w’u Rwanda yasabye Abasiramu gukomeza gukunda igihugu kandi ashima ko dufite Igihugu cyiza, kuko umuyisilamu mwiza agomba kurangwa n’imigirire myiza, kubana neza n’abandi kandi agashyira imbere imibanire myiza.