MU NTEKO, ABATURAGE BASHIMIWE URUHARE RWABO MU ISHYIRWA MU BIKORWA RY’IMIHIGO
Mu nteko zateranye none, abaturage bashimiwe uruhare rwabo bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka ushize wa 2024/2025. Ibi abayobozi mu nteko aho bagiye kwifatanya n’abaturage mu Tugari babigarutseho ubwo bagarukaga ku byagezweho mu mihigo ndetse banagaragaza ibitarabashije kugerwaho n’impamvu.
Muri rusange, haganiriwe kwishimira ibyagezweho mu mihigo, kubungabunga umutekano, gukumira amakimbirane mu miryango, Abaturage bashishikarijwe gahunda ya Ejo Heza no kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka wa 2025/2026.
Hanabayeho kwakira no gukemura ibibazo abaturage bashyikirije, abaturage kandi bashimiwe uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka ushize, basabwa gusigasira ibyagezweho.
Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano (Umuyobozi wa Polisi mu Karere SSP Fulgence FURAHA hamwe n’Umuyobozi wa NISS) bitabiriye inteko mu Murenge wa Rukoma akagari ka Taba , Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel hamwe n'Umuyobozi wa RIB mu Karere bari mu Murenge wa Ngamba , Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yari mu Kagari ka Kabashumba muri Nyamiyaga . 


