Mu kwizihiza umunsi w’umuganura, abaturage b’i Nyamiyaga bamuritse imodoka y’umutekano biguriye.
Kimwe n'ahandi mu gihugu, ku wa gatanu tariki 05 Kanama 2022 hirya no hino mu Karere hizihijwe umunsi w'Umuganura. Mu Mudugudu wa Kiranzi Akagari ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga niho ibirori byo kwizihiza umunsi w'Umuganura ku rwego rw'Akarere byabereye tuzirikana insanganyamatsiko igira iti" umuganura, isôoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira".

Ni ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere, Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt Nsabimana Jean Bosco, Umuyobozi Ushinzwe Abinjira n'Abasohoka Mme Annet NYAMPINGA, Umuyobozi w'Ikigo Nyarwanda cy'ubuvuzi bushingiye ku muco muganga RUTANGARWAMABOKO unavuka hano mu Bibungo. Hari hari abafatanyabikorwa ( MRPIC, RWACOF, COOPERATIVE ITUZE,...) n'abandi bayobozi bifatanyije n'abatuye Nyamiyaga mu birori by'umuganura.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yavuze ko umuganura ari ipfundo riduhuza twebwe nk’abanyarwanda kuko igihugu kitagira umuco kirazima. Yashimangiye ko bazakomeza gusigasira ibiri mu muco nyararwanda kugira ngo koko ibiduhuza bikomeza kuba umusemburo w’ubumwe bwacu ndetse n’imbaraga twese twifuza kugira ngo turusheho gukomeza gutanga umusanzu nyakuri mu kubaka u Rwanda. Yaboneye gusaba abaturage gusigasira ibyo bagezweho bakabirinda kwangirika kugira ngo bitaba intandaro yo gusubira inyuma kandi intego ari uko abaturage bakomeza gutera imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.
Kuri uyu munsi hatashywe kandi imodoka y'umutekano yaguzwe n'abaturage b'i Nyamiyaga, hamuritswe ibyagezweho mu buhinzi n'ibikomoka ku nganda. Meya Nahayo yashimiye abatura b’i Nyamiyaga kubera uburyo batekereje kwigurira imodoka. Yahereye kuri uru rugero rwiza avuga ko n’ahandi bishoboka ngo icy’ingenzi nuko abayobozi begera abo bayobora bakabaganira nabo ku mishanga babona yabateza imbere kuko nibyo bifasha cyane.

◾Ibirori byashojwe no gutanga imidari y"ishimwe kubayobozi n'abafatanyabikorwa bagize uruhare mu iterambere rw'Umurenge wa Nyamiyaga, mu yindi Mirenge bakoze ubusabane hagati y'abayobozi n'abaturage basangira ibyo bejeje.

Mu yindi Mirenge nabo bifatanyije n’abagize komite nyobozi y’akarere kwishimira i ibi birori, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel ari kumwe n'inzego z'ubuyobozi mu Murenge umuganura bawizihirije mu Murenge wa Musambira akagari ka Mpushi. VM ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josée ari kumwe na VP w'inama Njyanama bwana Ngirinshuti Fidèle umuganura bawizihirije mu Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge .
