MME KAMARIZA MERDINE UKOMOKA MU GIHUGU CY’U BURUNDI YAHAWE UBWENEGIHUGU
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr. NAHAYO Sylvere tariki 16 Kamena 2025, yayoboye umuhango wo kwakira indahiro ya Mme Kamariza Merdine ukomoka mu gihugu cy' u Burundi wahawe ubwenegihugu Nyarwanda.
Uyu muhango kandi witabiriwe n'Uhagaririye Urwego rw'Igihugi rw'Abinjira n'Abasoka mu Gihugu ukorera mu Karere ka Kamonyi Madamu Mukakalisa Chantal hari kandi Umuhuzabikorwa wa NISS mu Karere bwana Aime Gaspard Sindahabo.
Mme Kamariza yahawe ikaze mu muryango mugari w’abanyarwanda, yibutswa ko ubu ari umunyarwanda nkuko amategeko abiteganya. Yasabwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bityo akarushaho kumva ko ari umwenegihugu kandi ufatanya n’abandi kubaka u Rwanda. 