MINISITIRI W’INGANDA YAGIRIYE URUZINDUKO RW’AKAZI MU MURENGE WA RUNDA

Minisitiri w'Inganda n'Ubucuruzi bwana Prudence SEBAHIZI uyu munsi tariki 16 Ukwakira yasuye Akarere ari kumwe n'Abayobozi mu kigo cya NIRDA na RICA yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uzziel NIYONGIRA. 

Uruzinduko rwa Minisitiri rwari rugamije gusura zimwe mu nganda zikorera mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo kureba imikorere yazo hakaba hasuwe uruganda rwa INGUFU GIN ndetse n'uruganda rwa TOP SOLUTION.

Minisitiri yashimiye abashoramari bahisemo gushinga inganda ariko yabasabye gukora n'ibigo nka NIRDA na RICA mu rwego rwo kurushaho gukora inganda zigezweho kandi zujuje ibisabwa mu ruhando mpuzamahanga. Bityo Igihugu kigabanye ibyo gitumiza mu Mahanga ahubwo bikajya byoherezwayo.

Inganda zasuwe zagaragarijwe ibyo zisabwa gukosora cyangwa se kongeramo imbaraga mu rwego rwo kugera ku nganda zifuzwa n'Igihugu. Ba nyiri inganda nabo hari ibyifuzo batanze kandi byakiriwe bigiye gukomeza kuganirwa nabo bireba. Akarere kasabwe gukomeza gufasha mu kubona ibikorwaremezo bituma inganda zirushaho gukora neza (imihanda, amazi, amashanyarazi …)