MINISITIRI TWAGIRAYEZU YASABYE ABANA GUHORA BAZIRIKANA KO ISHURI ARI UMUSINGI W’UBUZIMA BWABO BW’EJO HAZAZA

Ubwo kuwa gatandatu tariki 25 ugushyingo 2023 Minisitiri w’uburezi mu Rwanda bwana TWAGIRAYEZU Gaspard yifatanyaga n’ubuyobozi ndetse n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi wabereye kuri GS Sancta Maria mu Murenge wa Gacurabwenge, mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri nyuma y’umuganda yasabye abana kwiga bashyizeho umwete kuko ishuri ariwo muyoboro w’ubuzima bwiza bwabo ejo hazaza.

Uwo munsi kimwe n'ahandi mu gihugu mu Mirenge yose uwo munsi habaye umuganda rusange wibanze ku gufata neza ibikorwaremezo, kubungabunga ibidukikje, kurwanya isuri gutera ibiti bivangwa n'imyaka, gutera ibiti by'imbuto, kubakira abatishoboye.

Ku rwego rw'Akarere umuganda witabiriwe na Minisitiri w'Uburezi bwana TWAGIRAYEZU Gaspard, akaba yari mu Murenge wa  Gacurabwenge ahabereye Umuganda w'amashuri yari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Dr.NAHAYO Sylvere hari kandi Umuyobozi wa Police mu Karere Supt Francis KAREMERA n'Umuyobozi Ushinzwe abinjira n'abasohoka mu Karere, uyu muganda wanitabiriwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere bwana Abiyingoma Gerard.

Mu Murenge wa Musambira Umuvunyi Mukuru Mme NIRERE Madeleine ari kumwe n'Umuvunyi Mukuru Wungirije nabo niho bakoreye umuganda hari kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme Kayitesi Alice n'abakozi b'urwego rw'Umuvunyi; mu Kagari ka Buhoro niho bari bari aho bafatanyije n'abaturage gukora imirwanyasuri mu ishyamba rya Kantare. ubuyobozi bw'Akarere bwari buhagarariwe na bwana Niyongira Uzziel hari kandi Umuyobozi w'Urwego rw'inkeragutabara mu Karere.