Minisitiri MUNYANGAJU Mimosa yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere.

Kuwa 27 Ukwakira 2022, Minisitiri wa Siporo Mme MUNYANGAJU Aurore Mimosa akaba n'imboni y’Akarere ka Kamonyi muri Guverinema y'u Rwanda yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n'ubuyobozi, inzego z'umutekano ndetse n'abakozi b'Akarere ku iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Mu nama yamuhuje n’ubuyobozi bw’akarere ku cyicaro cy’Akarere i Gihinga, Umuyobozi w’Akarere Dr Nahayo Sylvere yagaragaje imishinga migari y’Akarere iri mu mihigo y’Akarere y’uyu mwaka n’ingamba zo kuyigeraho nkuko byateganyijwe.

Minisitiri wa Siporo, yashimiye akarere kuri gahunda nziza gafite yo gukomeza guteza abaturage imbere mu ngeri zose. Minisitiri Munyangaju yavuze kuri gahunda yo kubaka ibibuga by’imikino mu mashuri asaba ko iyi gahunda yakomeza kwitabwaho abana bagafashwa gukina mu rwego rwo kuruhuka nyuma y’amasomo.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo mu ngeri zose, Minisitiri Munyanganju yasabye ko hajya hifashishwa ibibuga by'amashuri muri siporo rusange z'abaturage. Hashimwe ko Kamonyi itanga raporo y'ibibuga mu Tugari, hasobanurwa ko GS Remera Rukoma yandikiwe isabwa kuba “Centre d'Excellence y'Isonga” mu mikino asaba ko ubuyobozi bwakomeza gukurikirana ibisabwa ngo iki kigo kigere kuri urwo rwego Akarere gafashe bikorwe.

Uboyobozi bwasabwe gukomeza gushishikariza ibyiciro byose kwitabira siporo rusange abakuze, abato, abagore, abagabo, abakire n'abakene, ...kuko siporo ni ubuzima kandi siporo izamura ubusabane mu bantu.

Mu buhinzi hasabwe hagarutswe ku birebana no gutanga ifumbire ya Leta no kuyigeza ku bahinzi byihuse, ubuyobozi bwibukijwe ko igihe imvura yabaye nke hagomba kwitabwa ku kuhira imyaka; hasabwe kandi ko gahunda yo kurwanya isuri hacukurwa amaterasi n’imirwanyasuri kandi bigakorwa ibihe byose.

Ku birebana n’uburezi n’uburere bw’abana, Minisitiri Mimosa yibukije ko ari uruhare rwa buri wese kumva ko kugarura abana mu ishuri bimureba, asaba inzego zose gukomeza ubukangurambaga. Yashimangiye ko rimwe na rimwe abo bana  batiga aribo abajya mu biyobyabwenge n'ubuzererezi, ibyo bikadindiza iterambere ry’umuryango nyarwanda.


Nyuma y’inama ku Karere, Minisitiri Munyangaju Mimosa yasuye ikibuga cy’umupira cya Ruyenzi asobanurirwa uburyo iyi sitade icunzwe mu buryo bwo kuyibyaza umusaruro. Yashimye ibimaze gukorwa kuri iyo sitade ariko asaba ko yakomeza n’ibibura bigakorwa ikagera ku rwego rushishishije kurushaho. Yasuye kandi umuhanda wa kaburimbo wubatswe n’abaturage ubwabo mu Mudugudu wa Rugazi akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, uyu muhanda ukaba uri kumwe n’amatara ku muhanda byose byakozwe n’abaturage. Amaze gusura uyu muhanda yagiye mu Kagari ka Muganza areba ikigero cy’imiturire mu Karere n’uburyo site ziri gutunganywa. Yasabye ko mu buryo bwo gukomeza gukumira akajagari, hasuzumwa uko amabwiriza yo gutura muri site n’ibipimo byateganyijwe byubahirizwa ndetse ahateganyijwe ubuhinzi naho hakitabwaho hagahingwa umusaruro ukiyongera.