Minisitiri mu gihugu cya Uganda Madamu Sarah Mateke Nyirabashitsi yagiriye uruzinduko mu Karere
Umunyambanga wa Leta ifite mu nshingano urubyiruko n’abagore w'urubyiruko Madame NYIRABASHYITSI Sarah witabiriye inama ya CHOGAM iri kubera i Kigali, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Kamonyi aho arimo gusura ibikorwa bitandukanye. Yabanje gusura company z'urubyiruko zikora imihanda, aho yasuye umuhanda Rukoma -Gacurabwenge. Uyu muyobozi yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinze Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee ari kumwe n'abahagariye inzego z'umutekano zikorera mu Karere ka Kamonyi. Minisitiri Nyirabashitsi yashimye uko urubyiruko rutunganya imihanda, avuga ko ari urugero rwiza mu gufasha aba basore n’inkumi kwiteza imbere kandi bakagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Avuye mu Murenge wa Rukoma, Minisitiri Sarah Nyirabashitsi n’itsinda ayoboye basuye Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Musambira basura urubohero rw'Umudugudu wa Reramacu, Irerero n'Ibiro by'Umudugudu. Nyuma yo kumurikirwa ibikorwa, Hon. Minister akaba yashimiye ibikorwa byiza bihakorerwa ndetse n'uburyo abagore bibumbiye mu rubohero babasha kwiteza imbere bagakemura ibibazo byo mu miryango yabo bafatanyije n'abagabo babo.
