Minisitiri INGABIRE Assumpta yasabye ababyeyi kwita ku burezi n’uburere bw’abana babo

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme INGABIRE Assumpta yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku burezi n’uburere bw’abana babo kugira ngo mu gihe kiri imbere bazaba abantu bafitiye igihugu akamaro. Ibi yabirangarije mu nteko y’abaturage mu Kagari ka Bihembe Umurenge wa Rugalika ubwo yaganiraga n’abitabiriye iyi gahunda kuri gahunda za Leta zitandukanye.

abayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama

Mu masaha ya mbere ya saa sita, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Mme Ingabire Assumpta mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Kamonyi. Yabanje gusura site ya EP GIHINGA ahari gukorerwa ikizamini cya Leta ku bana basoza amashuri abanza, mu rwego rwo kureba uko imigendekere y’iki gikorwa imeze no gusuzuma ubwitabire bw’abana mu bizamini.
muri iyi gahunda yo gusura iyi site, MoS INGABIRE yari kumwe na Komite Nyobozi y’Akarere n’Inzego z’Umutekano.
-Nyuma yo gusura iki kigo, Umunyamabanga wa Leta yaagiranye inama n’abagize komite nyobozi y’akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abayobozi b’amashami ku Karere; hari kandi abagize inzego z’umutekano.

Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere ubwo yaganiraga n'abatuye Bihembe

-Hagarutswe ku ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta n’uruhare rw’ubuyobozi mu gufasha umuturage kugera ku iterambere n’imibereho myiza, hagarutswe by’umwihariko kuri gahunda zikeneye ubukangurambaga.
gahunda y’inama irangiye Umunyamabanga wa Leta yitabiriye  Inteko rusange z’abaturage, ibi bikaba ari ibiganiro bihuza abaturage n’abayobozi babo, ndetse hakaba hakirwa hakanakemurwa ibibazo by’abaturage. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ushinzwe imibereho Myiza y’abaturage Mme INGABIRE Assumpta yitabiriye iyi nteko mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugalika. Ni Inama yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere bwana NAHAYO Sylvere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Mme UWIRINGIRA Marie Josee, abagize inzego z’umutekano mu Karere.
-Mu butumwa bwe Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yasabye abaturage gukumira icyorezo cy’ubuganga mu matungo, yibukije ibirebana no kwita ku burere n’uburezi bw’abana by’umwihariko bakabarinda igwingira, bwaki kandi bakabakangurira kugana ishuri.

Uyu muyobozi yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukomeza gufatanya n’abaturage gushyira mu bikorwa gahunda za Leta kandi ashimangira ko Minisiteri izakomeza kuba hafi inzego z’ibanze kugira ngo ibikorwa biba byateganyijwe kugerwaho bigerweho nta nkomyi bigirire abaturage akamaro. Gusa yasabye abaturage kugira uruhare mu bikorwa bigenda bigerwaho, bakabirinda kwangirika kugira ngo ibi bikorwa birusheho kubafasha mu iterambere n’imibereho myiza yabo.

abaturage bitabiriye ari benshi iyi nteko y'abaturage yaho baje kumva impanuro za Minisitiri Ingabire