Minisitiri Ines Mpambara yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Mme Inès Mpambara akaba n’imboni y’Akarere ka Kamonyi muri Guverinema y’u Rwanda uyu munsi tariki 08 Gicurasi 2025 yagiriye uruzinduko rw’Akazi mu Karere ka Kamonyi.
Ni gahunda igamije kumenya byimbitse aka Karere ashinzwe gukurikirana, hagamijwe kumenya imiterere yako, imishinga y’iterambere ihari, igenamigambi bafi nk’Akarere ndetse n’ingamba zihari zo kwesa imihigo.
Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere niwe wakiriye Minisitiri Ines Mpambara. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yagejeje ku Karere ishusho y’Akarere mu ngeri zose zirimo ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, uburezi, imiyoborere y’akarere ndetse n’imicungire y’abakozi. Yavuze ko ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu gushaka icyateza imbere aka Karere bityo gakomeze gakataze mu iterambere.
Muri uru ruzinduko kandi, Minisitiri Ines Mpambara yanagiranye ikiganiro n’abagize komite nyobozi y’Akarere bari kumwe n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere. Ibi biganiro byanitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana Nyoni Emilien Lambert. Nyuma y’iyi nama ngufi ku Karere biteganyijwe ko Minisitiri Mpambara asura imwe mu mishanga y’iterambere mu Murenge wa Runda areba uko ihagaze ndetse no kujya inama ku bikwiye kwitabwaho mu gukomeza gusigasira ibyagezweho.



