MINISITIRI DR. BIZIMANA YIFATANYIJE N’ABATUYE UMURENGE WA MUGINA MU GIKORWA CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mugina mu Murenge wa Mugina hari kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi gahunda yitabiriwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. BIZIMANA Jean Damascene hari kandi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice na Hon. Senateri Mukakarangwa Clotilde.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Major General Vincent GATAMA Umuyobozi w'ingabo mu Ntara y'Amajyepfo, VP wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu Hon. Muhongayire Christine, Umuyobozi w’Akarere n'abandi bagize komite nyobozi y'Akarere, Abayobozi b'Uturere twa Nyarugenge, Ruhango na Bugesera,abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere n'abandi bayobozi mu nzego zinyuranye bifatanyije n'abatuye Imirenge ya Nyamiyaga na Mugina mu gikorwa cyo kwibuka.






