MINICOM IRASABA UBUFATANYE MU MICUNGIRE MYIZA YA GAHUNDA YO KUGABURIRA ABANA KU ISHURI.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byo kuwa 17 Kamena 2025 hamwe n’inzego zifite aho zihurira na “gahunda ya school feeding” yabereye ku biro by’Akarere, intumwa zari zihagarariye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda zasabye inzego zose ubufatanye kugira ngo gahunda yo kugaburira abana ku bigo by’amashuri irusheho kugenda neza.

Ni inama yabereye ku cyicaro cy'Akarere i Gihinga bukaba ari ubukangurambaga kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (school feeding) bwahuje Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda (MINICOM) yari ihagarariwe n’itsinda riyobowe na Mme MUKANIYONZIMA Dative (commodity supply chain Specialist), ku ruhande rw’Akarere hari muyobozi w'ishami ry'Uburezi bwana KAYIJUKA Diogène.

Muri iyi nama haganiriwe ku buryo Ibigo by'amashuri byazajya bigura umusaruro w'ubuhinzi n'inganda uri hafi y'aho biherereye ukaba ari mwiza, kandi uri no ku giciro gihendutse.

Inama yitabiriwe n’abayobozi b'ibigo by'amashuri bicumbikira abanyeshuri, abafite inganda zitunganga kawunga, amakoperative, abahagarariye amakusanyirizo y’amata, abahinzi b'imboga, ibigori, umuceri n'aborozi.