MINALOC YAKOZE UBUGENZU KU ISHYIRWA MU BIKORWA RYA GAHUNDA ZA LETA

Mu rwego rwo kugenzura uburyo gahunda zimwe na zimwe za Leta zishyirwa mu bikorwa, itsinda rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva kuwa 20-22 Kanama 2025 riri mu bugenzuzi mu Karere harebwa uko akarere gahagaze mu rugendo rwo gufasha umuturage gutera imbere no kugira imibereho myiza. 

Itsinda rigizwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rizamara iminsi 3 kuri gahunda zirebana zo guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo, imicungire y’abakozi ba Leta, imikorere ya koperative z’abantu bafite ubumuga, isuku n’isukura ahahurira abantu benshi ndetse no mu ngo.

Abagize itsinda bakiriwe ku Karere na bwana Bushayija Fred Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ari kumwe n’itsinda ry’abakozi b’Akarere bakurikirana ibikorwa bizasuzumwa.