MAGU: BARISHIMIRA AMAZI MEZA BAMURIKIWE KU MUNSI WO KWIBOHORA
Ku Kigo cy’amashuri cya Magu mu Kagari ka Kidahwe Umurenge wa Nyamiyaga tariki 04 Nyakanga 2023 habereye ku rwego rw’Akarere ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29. Ibirori byabimburiwe no gutaha umuyoboro w’amazi ureshya na 50km wuzuye utwaye 1,200,000,000 Rwf.
Uyu muyoboro uzaha amazi ingo zirenga 18,000 zituriye aha hantu mu Murenge wa Gacurabwenge na Nyamiyaga n'ibigo by'amashuri 7. Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme KAYITESI Alice yitabiriye ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara n'Umuyobozi w'Akarere.
Uretse aya mazi yatashywe, hamuritswe kandi ku mugaragaro amazu 24 yubatswe mu Mirenge 4; aya mazu akaba agenewe abagenerwabikorwa ba MINUBUMWE barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi gahunda yo kubaka amazu igamije gufasha iyi miryango itagiraga aho kuba kugira icumbi mu rwego rwo guharanira imibereho myiza yabo.


Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu Bwana Niyongira Uzziel ari kumwe n'Umushobozi waREG Ishami rya Kamonyi bifatanyije n'Abaturage b'Umurenge wa Ngamba mu kwizihiza ibi birori hanatahwa ku mugaragaro Umuyoboro w'amashanyarazi wa Karangara - Kajevuba- Rwacof byabereye mu Kagari ka Kazirabonde mu Mudugudu wa Munoga.

◾Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu UWIRINGIRA Marie Josee yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kayumbu i Manyana ahatashywe ku mugaragaro ikiraro cya Bahimba.