Lt. Colonel Dr. MPUNGA Tharcisse yasabye inzego gukomeza ubufatanye mu kwita ku buzima bw’abarwayi.

Kuri uyu wa 16 Nzeri 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Lt Colonel Dr, Tharcisse MPUNGA yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Kamonyi. Iyi gahunda yari igamije kureba uko Akarere gahagaze mu bipimo by'ubuzima; hanagenzuwe ibirebana n'igikorwa cy'ikingira rya Covid-19 mu Karere, akaba we n'abandi bayobozi bari kumwe bari gusuzuma imitangire ya serivisi ku bitaro bya Remera-Rukoma no ku bitaro by’amaso byigenga Rwanda Charity Eye Hospital mu Murenge wa Runda.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme KAYITESI Alice, Umuyobozi w'Akarere bwana TUYIZERE Thaddée; Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo; abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere. Uru ruzinduko rwabimburiwe n'inama yihariye ku Karere MoS aganira n'abagize Covid-19 command post ku Karere; rusozwa n’inama n'abayobozi b'ibigo nderabuzima.

Mu nama yahuje Minisitiri Mpunga ikaba yitabiriwe n’abakozi ku bitaro bya Remera Rukoma, abayobozi b’ibigo nderabuzima mu Karere, inzego z’umutekano n’abakozi muri serivisi z’ubuzima ku Karere, uyu muyobozi yibukije ko ubuzima ari inkingi ya mwamba ku kiremwamuntu ariyo mpamvu basabwa gukora ibishoboka byose umuntu uje abagana kwa muganga bagomba kumwakira bakamufasha kwivuza kandi neza. Umunyamabanga wa leta yavuze ko bazakora ibishoboka byose ibikoresho bikenewe ndetse n’abakozi bakaboneka ariko mu gihe bitaraboneka bagakomeza gukoresha ubushobozi buhari.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice yavuze ko bazakomeza guharanira ko abatuye Ntara y’Amajyepfo bagira ubuzima bwiza kandi buzira umuze, ibyo bikazashingira ku guha izi nzego abakozi bakenewe ndetse n’ibikoresho. Hazakorwa kandi igenzura rihoraho mu mavuriro harebwa imitangire ya serivisi n’uburyo abarwayi bakirwa iyo bageze kwa muganga.