Kwizihiza umunsi wo kwibohora byaranzwe no gutaha ibyagezweho mu Murenge wa RUNDA

Mu karere ka Kamonyi kimwe n'ahandi mu gihugu uyu munsi tariki 04 Nyakanga 2022 habereye ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byakozwe ku rwego rwa buri mudugudu. Ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi mu Mudugudu wa Rugazi. Iyi gahunda yabimburiwe no gutaha umuhanda wa kaburimbo wubatswe n'abaturage bo muri Rugazi ndetse ukaba uri kumwe n'amatara yo ku muhanda (public lighting) ku ntera ya 6,8km.

Hamuritswe icyumba kibitse amakuru y'ibanze y'umurenge wa RUNDA, ibi bikaba bifasha mu miyoborere y'Umurenge ndetse no guhuza amakuru y'ibanze y'ibikenewe gukorwa no kwitabwaho. nkuko byasobanuwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge bwa Mwizerwa Rafiki.


Umuhanda wa kaburimbo Ruyenzi-Gihara uretse na 5km, hatashywe ikibuga cy'umupira cya Ruyenzi (Ruyenzi stadium).  Abaturage basusurukijwe n,indirimbo n'imbyino, akarasisi n'imyiyereko  njyarugamba. Umushyitsi mukuru yari V/M ushinzwe Ubukungu bwana Niyongira Uzziel, hari kandi aba Senateri, Abadepite mu nteko ishinga Amategeko n'abandi bayobozimu nzego zinyuranye (umutekano na PSF).

Ku mugoroba habaye igice cya kabiri cy'ibirori byo kwibohora binyuze mu mikino, habanje umukino wahuje ikipe ya Runda Victory FC vs ikipe ya PSF; guhera saa cyenda n'igice ikipe y'Akarere KAMONYI FC yahuye na KIYOVU SPORTS.
Igice cya gatatu cy'ibirori habaye igitaramo cy'umuziki dufashwamo n'abahanzi banyuranye mu rwego rwo gukomeza mu byishimo byo kwibohora.

Mu kwizihiza ku nshuro ya 28 Kwibohora kw'igihugu cyacu, abatuye Umurenge wa Runda barishimira ibyagezweho muri iyi myaka 28 ishize kandi babigizemo uruhare. Mu Rugazi hatashywe umuhanda wa kaburimbo wubatswe n'abaturage ubwabo, ikomatanyije n'amatara yo ku muhanda.

Mu musaruro wo kwibohora, umuhanda wa 5km wa Ruyenzi-Gihara watumye abatuye iki gice (Gihara, Kagina na Kabagesera) bava mu bwigunge baca ukubiri n'umuhanda w'igitaka wari ugoranye cyane. Uyu muhanda watashywe uzakomeza kubakwa kugera Nkoto uyu mwaka.

Byari bigoye abanyakamonyi kubona aho bidagadurira hujuje ibisabwa! Ubu birashoboka kuko inzozi zabaye impamo.Ku Ruyenzi hari ikibuga cy'umupira kigezweho kizafasha mu mikino n'imyidagaduro.VM ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel ari kumwe n'abandi bayobozi bamuritse iyi stade

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora kw'abanyarwanda, kuri sitade ya Ruyenzi habereye umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Siporo n'ikipe ya #football y'Akarere ka Kamonyi (Abanyeshuri bo mu ishuri ECOSE Musambira).