KOMITE Y’ABAFITE UBUMUGA YAKOZE INAMA ITEGURA UMUNSI W’ABAFITE UBUMUGA
Ku biro by’Akarere habereye inama yayobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’imibereho myiza mu Karere Mme MUSABYEMARIYA Christine. Iyi nama yitabiriwe n’umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga bwana NZIGIYIMANA Michel ari kumwe n’abagize komite mu Mirenge no ku Karere.
Muri iyi nama hagarutswe ku myiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzaba kuwa 03 Ukuboza 2023, harebwe kandi imigendekere y’igikorwa cyo kubarura abafite ubumuga mu Karere mu rwego rwo gukomeza guharanira imibereho myiza yabo.
Abayobozi mu nzego z’abafite ubumuga biyemeje gukora ubukangurambaga kugira ngo uyu munsi uzitabirwe kandi ku gipimo gishimishije, uyu munsi ukaba uzabera mu Murenge wa Karama ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi.
