KOMISIYO Y’UBUKUNGU MURI NJYANAMA YASUYE IBIKORWAREMEZO MU KARERE

Mu rwego rwo gukurikirana no kujya inama ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, tariki 27 Gashyantare 2024 abagize komisiyo y’ubukungu mu Nama Njyanama y’Akarere iyobowe na Mme Mukakalisa Anatholie basuye ibikorwa bitandukanye mu Mirenge ya Runda na Ngamba . Abajyanama bagiye gukemura ikibazo bagejejweho n’abaturage muri Bishenyi, basuye umuhanda wa Gihara-Nkoto bareba aho imirimo igeze, basuye n’ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Ngamba. Muri uru ruzinduko abajyanama batanze inama zo gukomeza kwihutisha imishinga yagezweho kandi ibikorwa bigasigasirwa kugira ngo bibashe kugiriraakamaro abaturage.

Ku birebana n’ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage by’umwihariko ibifatiye ku mikoreshereze y’ubutaka, hasabwe ko komite nyobozi yakomeze gukurikirana ko hatagira umuturage urengana kuberako yagize ikibazo na mugenzi we gishingiye ku mbibi ariko hagakurikizwa igishushanyo mbonera cy’imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.