KAZIRABONDE: HATANGIRIJWE ISHURI RY’UBUYOBOZI MU KAGARI

Ku gicamunsi cyo kuwa 24 Gashyantare 2026, mu Kagari ka Kazirabonde Umurenge wa Ngamba niho hatangirijwe ku rwego rw’Akarere gahunda y’Ishuri ry’Ubuyobozi mu Kagari. Ni gahunda igamije kurushaho kunoza ubufatanye bw’abayobozi mu nzego z’ibanze (Umurenge, Akagari, Umudugudu), kugira ngo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no gufasha umuturage mu nzira y’imibereho myiza, umutekano n’iterambere bigerweho kandi inzego zose z’ubuyobozi zibe zifite imyumvire imwe kugira ngo zigerweho.

Muri iki gikorwa, abayobozi mu nzego z’ibanze bitabiriye bagejejweho ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ACP Desire TWIZERE aho yasabye inzego zose ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha bikunze kugaragara aho bayobora kandi bagafatanya n’abaturage mu kubikumira hitawe ku ikorwa ry’irondo mu buryo bunoze.

Gahunda y’Ishuri mu Kagari yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, abakuriye inzego z’umutekano mu Karere (Police, Ingabo, NISS, DASSO ) aho abitabiriye ibiganiro by’ishuri mu Kagari bari abagize komite nyobozi z’Imidugudu mu Tugari twa Kazirabonde na Marembo, abajyanama b’imibereho myiza (parasocial workers), abashinzwe umutekano mu Mirenge.