KAYUMBU: UBUYOBOZI BWEGEREJE ABATURAGE SERIVISI Z’IRANGAMIMERERE
Mu Murenge wa Kayumbu bakomeje ibikorwa byo gutanga service z'irangamimerere. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Mme Mbonigaba Mpozenzi Providence ari kumwe n’umukozi ushinzwe irangamimere ku Murenge batanze serivisi mu Kagari ka Busoro zirimo kwandika abavutse, kwandukura abapfuye, batanze kandi irangamuntu. Habayeho kandi kwakira ibibazo byose birebana n'irangamimerere ry'umuturage. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Madamu Mpozenzi Mbonigaba Providence, avuga ko iki gikorwa kigamije gufasha abaturage kugera kuri serivisi z’irangamimerere bitabagoye, kandi hakabaho gusobanurira abaturage ibikenewe byose kugira ngo umuntu ahabwe serivisi runaka. Abaturage bishmiye serivisi bahawe basaba ubuyobozi gukomeza gufasha muri iyo gahunda yo kwegereza abaturage serivisi bakeneye bityo bakikomereza akazi kabo. 