KAYENZI: HATANGIRIJWE UKWEZI KWAHARIWE UBUMWE N’UBUDAHERANWA

Tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu Murenge wa Kayenzi Akagali ka Mataba niho  hatangirijwe ku rwego rw’Akarere, ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda kimwe n'ahandi ahatandukanye mu yindi Mirenge.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere, Umuyobozi w'Imirimo Rusange w'Agateganyo mu Karere ka Kamonyi bwana NDAHIMANA Longin yatangije uku kwezi ngarukamwaka anageza ku baturage b'Akagali ka Mataba ikiganiro kijyanye no Kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda .Igikorwa cyitabiriwe kandi n'Umuhuza bikorwa Wungirije wa DASSO ku rwego rw’Akarere bwana BIHIRE Thierry hamwe n’uhagarariye Polisi mu Murenge wa Kayenzi.

Ubutumwa bw'Umushyitsi Mukuru bwagarutse ku gukangurira Abesamihigo gusigasira ibyagezweho ndetse no gushyigikira amahitamo y'Abanyarwanda."TWAHISEMO KUBA UMWE" kuko ariyo mahitamo azatuma tugera kure. Yibukije abaturage ba Kayenzi ko uku kwezi kurangwa n'ibikorwa byimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, kurwanya amacakubiri n'Ingengabitekerezo ya jenoside. Iyi gahunda yasojwe na no koroza imiryango itishoboye muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.