KAYENZI: HATANGIRIJWE KU RWEGO RW’AKARERE UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 KU KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
Tariki 26/11/2025 hirya no hino mu Mirenge, hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku kurwanya ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Mataba Umurenge wa Kayenzi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Hon. MURORA Beth depite mu Nteko Ishinga amategeko.
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe kandi na Hon. NIYONGANA Gallican, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. NAHAYO Sylvere, abakuriye inzego z’umutekano mu Karere (RNP, NISS, RIB na DASSO), umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere.…
Igikorwa cyabimburiwe n’ikiganiro cyatanzwe na Mme MUKANDAHIRO Jeanne d’Arc, ukuriye RIB mu Karere cyibanze ku kurwanya ihohoterwa, ibihano, ndetse n'amoko y'ihohoterwa.
Muri ubu bukangurambaga hashimiwe umufatanyabikorwa UBUNTU CENTER FOR PEACE kubera uruhare uyu muryango wagize mu isanamitima, kurwanya ihohoterwa no kubaka amahoro arambye mu miryango.


