KARAMA: HABEREYE UMUGANDA RUSANGE WIBANZE KU MYITEGURO YO KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Tariki 28 Werurwe 2026, hirya no hino mu Mirenge itandukanye igize Akarere, habereye ibikorwa by’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe . Ni umuganda muri rusange wibanze ku gukora isuku ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rw’imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 . Hakozwe kandi imihanda hasiburwa inzira z’amazi no gutinda amateme muri iki gihe turi mu mvura nyinshi , hari n’aho mu Mirenge bibanze ku gusibura imirwanyasuri.
Ku rwego rw’Akarere umuganda wabereye mu Murenge wa Karama , ahakozwe umuganda ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bunyonga. Umuganda i Karama witabiriwe na Hon. Senateri GAHAMANYI Bibiane Mbaye, hari kandi Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, VM ushinzwe Imibereho Myiza Madame Uwiringira Marie Josee, abakuriye inzego z’umutekano mu Karere (Ingabo, RNP, NISS na DASSO) hamwe n’itsinda ry’abasirikari n’abapolisi bakorera mu Karere.
Nyuma y’umuganda hatanzwe ibiganiro bikurikira: Isuku n’isukura, kwitabira umurimo no kwizigamira, Kujyana abana bose mu ishuri, kwita ku mirire n’imikurire y’abana, kwirinda amakimbirane mu muryango no kwita ku buzima bw’abageze mu zabukuru

