ITSINDA RY’ABANYAKOREYA RYASUYE IBISHANGA BATEGANYA GUTUNGANYA MU MURENGE WA MUSAMBIRA
Itsinda ry’abanyakoreya kuwa 13 Kanama 2025 ryasuye ibishanga bateganya gutunganya mu murenge wa Musambira. Iyi gahunda iri mu rwego rw’umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Leta ya Korea y’Epfo aho abanyakoreya bafite n’ubundi ibikorwa bitandukanye bateramo inkunga mu turere dutandukanye.
Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere mu gitondo cyo kuwa gatatu nibwo yakiriye itsinda ry'abafatanyabikorwa baturutse muri SOUTH KOREA mu mushinga SAEMAUL bazatera inkunga yo gutunganya ibishanga bya Kayumbu na Mpombori ndetse n'indi mishinga y'ubuzima n'uburezi mu Midugudu 25 izengurutse igishanga cya Kayumbu na Mpombori.
Itsinda ryakomereje gusura ibikorwa n'imishinga ishobora kuzaterwa inkunga na KOICA mu mushinga SAEMAUL mu Mirenge ya Rukoma na Musambira.

