‘’Isuku muyigire umuco kandi muyitoze n’abagize imiryango yanyu” VM Uwiringira

Mu muganda wihariye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022wabereye mu Nkoto mu Murenge wa Rugalika ubwo hatangizwaga gahunda y’igitondo cy’isuku mu Karere ka Kamonyi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mme UWIRINGIRA Marie Josee yasabye abaturage kugira umuco w’isuku kandi bakayitoza n’abo mu miryango yabo.

Ni ibikorwa byibanze ku gusukura santeri y’ubucuruzi ya Nkoto mu Murenge wa Rugalika, abayobozi bakaba bafatanyije n’abaturage gukuraho imyanda yagaragaraga kuri santeri ya Nkoto, gutunganya ubusitani buri mu nkengero z’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Kamonyi-Muhanga ndetse gusukura imbere y’amaduka ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bunyuranye.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage yagize ati”isuku ni isoko y’ubuzima kandi twese dufite inshingano zo guharanira kuba ahantu hakeye igihe cyose”. Abitabiriye basabwe kugira isuku ku mubiri bakagirira isuku abana babo kuko iyo bidakozwe bituma abana barwaragurika kubera kwibasirwa n’isuku nke. Visi Meya Uwiringira yasabye ko buri rugo rugira ingarani ikusanyirizwamo imyanda bakirinda kuyinyanyagiza aho babonye.

Uyu muyobozi yavuze ko bitangaje kubona hari bamwe batanga serivisi z’ubucuruzi urugero nk’abacuruza restora cyangwa se ibyo kunywa ariko ugasanga ubwiherero abakiriya babo bakabaye bakoresha buhora bufunze. Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza yagize ati” siniyumvisha impamvu abo bacuruzi bakora ibyo kandi bagakomeza gucuruza kuko nibo bagira uruhare mu gukwirakwiza umwanda aho bakorera. Birumvikana ko iyo uwaje gufata amafunguro abuze aho yiherera ashobora kubikorera aho abonye hose”. Visi Meya  Ushinzwe Imibereho myiza yasabye abantu bose kumva ko isuku ibareba, abatanga serivisi zitandukanye bibutswa ko bagomba gufasha ababagana kubahiriza amabwiriza y’isuku kugira ngo babungabunge bw’abakiriya babo.

Ku ruhande rw’abaturage, nabo bemera ko iyo ahantu hasa neza nabo bumva bafite umutuzo. Ntabanganyimana Jean Marie Vianney yitabiriye umuganda wahuje ubuyobozi n’abaturage mu Nkoto. Uyu mugabo yagize ati” iyi santeri yacu ya Nkoto ubusanzwe tugira umunsi wo kuyikoramo isuku ariko ntibibuza ko umwanda ugenda ugaragara hamwe na hamwe kuko ni ahantu hari ibikorwa byinshi hagendwa cyane. Biradusaba rero gukomeza gushyiramo imbaraga kandi uteshutse ku mahame y’isuku tukamuhwitura kuko ni unyungu zacu kugirana inama”.

Uretse izi gahunda z’isuku, abitabiriye uyu muganda w’isuku bibukijwe kwicungira umutekano bagakomeza gufatanya n’inzego zibishinzwe bagakumira icyaha kitaraba. Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kurwanya isambanywa ry’abana kandi aho biri bagatanga aya makuru hakiri kare ku nzego zibishinzwe.