INZEGO ZOSE ZASABWE UBUFATANYE MU KONGERA INGANO Y’ IBITI N’AMASHYAMBA BITERWA.
Mu nama yabereye ku biro by’Akarere kuri uyu wa kane tariki 04 Nzeri, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu bwana Niyongira Uzziel, yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu gutera amashyamba n’ibiti hirya no hino mu Karere, kugira ibiti biterwa byiyongera kuko bikenerwa mu buryo butandukanye. Uyu muyobozi yanavuze kandi ko hakwiye ingamba zihoraho zo kwita ku biti byatewe bikabungabungwa ndetse ibitewe bigapfa hakabaho uburyo bunoze bwo kubisimbuza.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’umuryango wa ONE ACRE FUND (TUBURA) ikaba yakozwe mu rwego rwo gutegura igihwmbwe cy'iterwa ry'ibiti by'amashyamba, ibivangwa n'imyaka n'imbuto ziribwa .
Nkuko byatangajwe, uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026 mu Karere Kamonyi ku bufatanye na TUBURA hazaterwa ibiti 1,147,045 bivangwa n'imyaka n'ibiti gakondo hazaterwa kandi ibiti 5,050 by'imbuto ziribwa muri gahunda yo kongera umusaruro w'imbuto no kwihaza mubiribwa.
Muri ibi biganiro Umuyobozi w’Akarere Wungirije yashimiye uruhare rw'umufatanyabikorwa TUBURA udufasha gutera ibiti bivangwa n'imyaka, imbuto ziribwa kwegereza abahinzi inyongeramusaruro zo mubuhinzi n'ibindi bitandukanye bafasha abahinzi.
Inama yitabiriwe na Mme MUJAWAMARIYA Providance Umukozi wa Tubura ushinzwe gukurikirana Project ya FLR, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bose, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi ubworozi n'Umutungo Kamere, Umukozi wa RAB ukurikirana ibikorwa bya TWIGIRE Muhinzi muri TUBURA, abakozi bo Mu ishami ry'ubuhinzi, abashinzwe ubuhinzi ku Mirenge, abashinzwe ubukangurambaga bw'amashyamba ku mirenge.
Hasabwe ko ibiti byatewe byakomeza kwitabwaho ndetse no gutegura neza gahunda yo gutera ibiti kwandika abahinzi bazabitera no kongera ubukangurambaga bwo gutera igiti ndetse no kukibungabunga.
