INZEGO ZOSE ZASABWE UBUFATANYE MU GUKANGURIRA ABATURAGE GUFATA UBWISHINGIZI BW’IBINGWA N’AMATUNGO

Tariki 07 Gicurasi 2015 ku Karere hateraniye inama y'ubukangurambaga kuri gahunda ya TEKANA URISHINGIWE MUHINZI MWOROZI igamije kuzamura imyumvire n'ibipimo ku bwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa. Inama yayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kamonyi bwana BUSHAYIJA Fred n’ Umuhuzabikorwa wa RAB-SPIU Coordination zone Nyanza-Kamonyi. 

Aya mahugurwa yitabiriwe n’Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'umutungo Kamere, Uhagarariye RAB sitasiyo ya Muhanga, Abakozi ba SAIP na CDAT, abakozi bo bashinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi ku Karere n’Imirenge, abakozi bashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Rugari bose n’abahagarariye abahinzi n’aborozi amakoperative. Muri iyi nama inzego zose zasabwe ubufatanye mu gukangurira abaturage gufata ubwishingizi bw’ibingwa n’amatungo kugira ngo aborozi n’abahinzi badakomeza guhura n’ibihombo igihe habayeho Ibiza cyangwa indwara z’ibyorezo mu mishanga yabo, kuko iyo hatabayeho ubwishingizi basubira hasi cyane mu mibereho n’iterambere ryabo.