INZEGO ZIFITE AHO ZIHURIRA N’UBUHINZI N’UBWOROZI, ZAHURIYE MU NAMA ITEGURA IGIHEMBWE CY’IHINGA 2026A

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel yayoboye inama yaberere i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge yo gutegura igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2026 ( Season 2026A).

Ibiganiro byitabiriwe n’Umuyobozi wa RAB Station ya Muhanga, Umuhuzabikorwa wa SPIU/ RAB muri Kamonyi na Muhanga, agronome, abakozi bashinzwe amashyamba n’abashinzwe ubworozi mu Mirenge, ibigo by’ubwishingizi bw’amatungo ndetse n’imyaka, abacuruzi b’inyongeramusaruro, abashinzwe iterambere mu Tugari.
-Barebeye hamwe kandi ingamba zizafasha mu kwesa imihigo y'ubuhinzi n'ubworozi na gahunda zigamije kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi. 

Abitabiriye banasuzumiye hamwe ibirebana no gufata ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo biyemeze gukomeza ubukangurambaga kugira ingo imyaka n’amatungo byishingirwa, bene ayo matungo n'imyaka bagire umuhate wo kugana ubwishingizi bwazabagoboka igihe habaye ikibazo.