INTEKO Z’ABATURAGE MUTUGARI ZIKOMEJE KUBA UMUYOBORO WO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE

Tariki 29 Nyakanga 2025, umuyobozi w’Akarere ubwo yari mu nteko y’abaturage mu Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge yasobanuye ko inteko ari umuyoboro mwiza wo gukemura ibibazo by’abaturage kandi mugafatanya nabo. Yashimangiye kandi ko mu nteko hatangirwa ubutumwa ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta bityo inzego zose zikagira uruhare mu gukurikirana ko ibikorwa biri mu murongo kandi biri gukurikiranwa. 

Ku gicamunsi cy’uwo munsi, hirya no hino mu Tugari inteko z’abaturage zarateranye. Muri rusanga ibi biganiro byagarutse ku kubungabunga umutekano ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, gukumira amakimbirane mu miryango, abaturage bashishikarijwe gahunda ya Ejo Heza no kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha wa 20245/2026.

Muri ibi biganiro by’ubuyobozi n’abaturage, habayeho kwakira no gukemura ibibazo abaturage bashyikirije ubuyobozi mu Murenge wa Karama ho abaturage babyifuza bapimwe indwara zitandura (NCDs). Abaturage kandi bashimiwe uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka ushize, basabwa gusigasira ibyagezweho. 

-Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yitabiriye inteko mu Murenge wa Gacurabwenge akagari ka Nkingo, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Mmibereho Myiza yari mu Kagari ka Bunyonga Umurenge wa Karama.