Inteko y’abaturage zabaye umuyoboro w’imibanire myiza hagati y’ubuyobozi n’abaturage

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel, aratangaza ko inteko z’abaturage zabaye umuyoboro w’imibanire myiza hagati y’ubuyobozi n’abaturage. Ibi yabitangaje kuwa 27 Nyakanga 2022, mu nama yamuhuje n’abatuye Akagari ka Kabuga Umurenge wa Ngamba, Umudugudu wa Musenyi mu nteko yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu yavuze ko Leta ihora itekereza abaturage bayo, kandi ko imibereho myiza yabo ariyo ituma ibikorwa byose bigerwaho mu buryo bwiza kandi bigatuma Igihugu gitera imbere. Uyu muyobozi yashimangiye ko inteko z’abaturage zituma abaturage n’ubuyobozi baganira kuri politiki z’igihugu na gahunda z’iterambere; ndetse bagafatira hamwe ingamba zo gushyira mu bikorwa izo gahunda mu nyungu z’umuturage.

Ikiganiro cy’Umuyobozi w’Akarere Wungirije n’abaturage, kibanze ku kubashishikariza kwitabira ubwisungane mu kwivuza;gahunda ya EJO HEZA n’ingamba zo gufasha abaturage gukomeza kwizigamira by’igihe kirekire bitabagoy, hagarutswe kandi ku kwishyura inguzanyo zatanzwe muri VUP/FS mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere kandi binyuze mu kubaha igishoro bakagenda bishyura amafaranga make make ari mu bushobozi bwabo nkuko byagenwe na Leta y’u Rwanda binyujijwe mu Kigo gishinzwe imishinga y’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA).

Mu gusoza iyi nama, Umuyobozi w'Akarere Wungirije  yeretse abaturage abakozi bashya bimuriwe mu Kagari, asaba abaturage ubufatanye ngo Akagari kagatera imbere.

Abayobozi b'Imidugudu yo mu Kagari ka Kabuga/Musenyi basabwe guhindura imibereho n'imiyoborere by'aka Kagari bafatanyije n'abayobozi bashya bahawe mu Kagari n'ikigo nderabuzima. Basabwe guhashya imirire mibi ariyo ituma abana barware bwaki, basabwe gushishikariza abaturage kwishyura mutuweli kandi hakiri kare kugira ngo hatazagira urwara akabura uko yivuza.

Ni gahunda yabanjirijwe no kuganira n'abakozi b'Ikigo Nderabuzima cya Kabuga mu Murenge wa Ngamba, uyu muyobozi yunguranye ibitekerezo n'abakozi ku mikorere n'imikoranire iganisha ku guharanira serivisi nziza ku bagana iri vuriro, hanagarutswe ku isuku yo kwa muganga. Muri iyi nama VM ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Remera Rukoma Dr. Jaribu Theogene, Uhagarariye Polisi muri Ngamba na Rukoma n' abakozi b'Umurenge wa Ngamba.