INTARA YASUYE INSENGERO HAREBWA NIBA ZUJUJE IBISABWA
Tariki 29 Ukwakira, itsinda ryo ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo rishinzwe gusuzuma imikorere y'insengero ryari riyobowe na Guveneri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice hamwe na “command post” yo ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi ihagarariwe na bwana NIYONGIRA Uzziel Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu basuzumye ubusabe bw'insengero zagaragaje ko zamaze kuzuza ibyo zari zaragararijwe ko bituzuye n’itsinda ryazisuye.
-Hasuwe urusengero rwa: ADEPR MBATI, EGLISE CATHOLIQUE PAROISSE MUGINA, EPR RUYUMBA ISLAM MUSAMBIRA, EPR RUYUMBA.
-Abafite ibyo bagomba gukomeza kunoza bagiriwe inama kugira ngo izi nsengero zibe zujuje ibisabwa. Gusa basabwe kwirinda kunyuranya n’inama bagiriwe kuko abakirisitu bagomba gusengera ahantu hujuje ibisabwa hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

