INTARA YASUYE IBYANYA BIGEGA (FOBASI) BY’UBUHINZI MU KARERE
Kuwa 11/11/2025 Itsinda ry'Abakozi b'intara y'Amajyepfo riyobowe na bwana MUTAMBUKA Fuastin na RAB basuye Akarere ka Kamonyi hagamijwe gusuzuma FOBASI nk'umuhigo, aho basuye FOBASI zitandukanye mu Mirenge ya Musambira, Nyarubaka, Karama, Gacurabwenge na Runda.
abasuye bashimye ko abahinzi bazi neza iyi gahunda nshya ya Leta ndetse banayitabiriye bari gushyira mu bikorwa ibipimo ngenderwaho (KPIs).
Abagize itsinda ry’Intara basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kongera ubukangurambaga abahinzi bose bakajya bahingira rimwe kuri FOBASI kandi bakagira igenamigambi bahuriye nk'itsinda ry'abahinzi bahinga kuri site imwe.
FoBaSi (Food Basket Site) ni gahunda ya Leta igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, abahakorera ubuhinzi bakubakirwa ubushobozi mu buryo bw’ubumenyi n’amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro hakiri kare n’ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi.
Iyi gahunda iteganyijwe gutangira muri iki gihembwe cy’ihinga 2026A kizatangira muri uku kwezi kwa Nzeri kugeza mu Ukuboza 2025.
