INTARA YAKOZE ISUZUMA RY’IMIHIGO Y’AKARERE Y’UYU MWAKA WA 2024/2025
Umunsi wose tariki 10 Kamena 2025, itsinda ry’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo riyobowe na Guverineri w’Intara Mme KAYITESI Alice ari kumwe na : Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara bwana NSHIMIYIMANA Vedaste n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Maj. Gen. Vincent GATAMA baje mu gikorwa cy’ubugenzuzi ku ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’Akarere y’uyu mwaka wa 2024/2025.
Bari kumwe n’amatsinda y’abakozi b’Akarere mu mashami atandukanye, hamwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, Abakozi b’Intara basuye ibikorwa by’imihigo mu Mirenge bareba uko bihagaze (by’umwihariko imihigo ikiri inyuma), ndetse no kujya inama ku bikwiye kwitabwaho kugira ngo imihigo yose izagerweho 100%.


Hari kandi n’itsinda ry’Intara ryari ku biro by’Akarere rireba uko raporo z’ibikorwa zihagaze rikaba ryagiriye inama abakozi ku bikwiye kunozwa. Nyuma y’iri suzuma hakozwe inama ku Karere yatumiwemo abayobozi b’Imirenge, habaho kugaragaza ibyo Intara yabonye ndetse ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje gukosora ibitanoze byagaragajwe.