INTARA YAKOZE IGENZURA KU IKEMURWA RY’IBIBAZO BIKIBANGAMIYE IMIBEREHO Y’ABATURAGE

Ku biro by'Akarere ka Kamonyi kuwa 29 Mata 2025 habereye inama y'abagize itsinda ry'Intara rishinzwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage ryari riyobowe n'umuyobozi w'ishami ry'imibereho myiza y'abaturage ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo Eng. GATO Sylvain, itsinda ryakiriwe n'abagize itsinda ry'Akarere rishinzwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage ku rwego rw'Akarere ryari riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel ari kumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere Lt.Col. Mugisha Elphaz.      
                                                     
Muri iyi nama hasuzumwe aho igikorwa cyo kongera kubarura abafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage kigeze. (New Profiling). 
                                 
Nyuma y'inama kandi hakozwe ubugenzuzi mu Mirenge ya Gacurabwenge, Rukoma, Mugina na Nyamiyaga harebwa aho ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bigeze bikemurwa.
Hatanzwe inama ku gukomeza kunoza  neza intonde z'abafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, gukora neza raporo  za HSI ku Karere no ku Murenge no kugaragaza ubwiherero bwujuje ibisabwa bugomba kubakirwa abatabufite