INAMA Y’UMUTEKANO YIZE KU NGAMBA ZO KURENGERA IBIDUKIKIJE

Iyi nama y'umutekano yaguye yateraniye ku biro by’Akarere iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere. Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku ishusho y'umutekano mu mezi abiri ashize Kanama-Nzeri 2025 n'ingamba zo gukomeza kuwusigasira, haganiriwe kandi ku ngamba zo kurengera ibidukikije.

Inama yitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere SSP Fulgence Furaha, Umuyobozi w’Urwego rw’Inkeragutabara Lieutenant Colonel Mugisha Elphaz n’abandi bagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abakuriye inzego za Police, RIB, DASSO n’Inkeragutabara mu Mirenge.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije birimo amashyamba, ubutaka, inzuzi n’ibishanga, ni ngombwa ko inzego zose zibigiramo uruhare. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwiyemeje ubufatanye n’abaturage kugira ngo habeho kurinda ibidukikije. 

Muri izo ngamba harimo gukumira ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro bukozwe mu kajagari kuko bugira uruhare mu kwangiza ibidukikije. Aho byemewe gucukura hasabwe ko igihe ubucukuzi burangiye hajya hasibwa kandi hagaterwa ibiti mu rwego rwo kwirinda ko abantu bagwa muri ibyo bisimu, mu gutera amashyamba bikaba byafasha mu gusubiranya urusobe rw'ibinyabuzima. 

Mu nama hasabwe kandi ko abanyamuryango ba koperative bagira uruhare mu kurinda ibishanga bahingamo hakabaho gusibura inzira z’amazi ndetse aho bishoboka zikubakirwa kugira ngo ibishanga bibungabungwe. Abitabiriye inama biyeme gukomeza kwirinda ubucukuzi bwo mu buso bw’ibishanga kuko bituma umusaruro ugabanuka bikangiza n’ibidukikije.