Inama Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari irenga miliyari 40 zizakoreshwa mu mwaka utaha
Ku cyicaro cy’Akarere ka Kamonyi habereye inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere iyobowe na Perezida w’Inama Njyanama bwana Nyoni Emilien Lambert. Mu nama hagarutswe ku kwemeza i
ngengo y’imari y’Akarere y’umwaka tuzinjiramo ejo wa 2026/2027.
Abagize inama Njyanama, baganiriye kandi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka turangije wa 2025/2026, imbogamizi Akarere kahuye nazo n’ingamba zo gukemura ibibazo bijyanye n’imari, ndetse barebye ibikorwa binini muri buri nkingi bizgendaho ngengo y’imari umwaka utaha.
Abagize Inama Njyanama kandi baganiriye ku kuvugurura ibiciro by’ingendo z’abakozi b’Akarere ( Akarere,Umurenge, Utugari) hagamijwe kubihuza n’igihe tugezemo ndetse n’ibiciro biri ku isoko uyu munsi.
Inama yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere hamwe n’abakozi b’Akarere barebwaga n’ingingo zaganiriweho, hari kandi intumwa za Ministeri y’Imari zari zaje gukurikirana igikorwa cyo kwemeza ingengo y’imari ingana na 40,770,781,299.
Ugereranyije n’umwaka wabanje uyu turangiza, ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho 13.1% bingana na 4,736,278,570 , ibi bikaba bigaragaza ko Akarere gakomeje kongera ingengo y’imari ibyo bikajyana no kongera umubare w’imishinga iba iteganyijwe gukorwa.