INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YEMEJE IMISHINGA ITEGANYIJWE KUZAKORWA MU MYAKA 5 IRI IMBERE (2024-2029)
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi iyobowe na Perezida wayo bwana Nyoni Emilien Lambert, ku gicamunsi cyo kuwa 25 Kanama 2025 bemeje imishinga ikubiye mu cyerekezo kigari cy’imyaka 5 (District Development Strategic plan), iyi mishanga ikaba ikubiye mu ngeri zitandukanye.
Nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshngwabikorwa w’Akarere bwana Bushayija Fred ari nawe wagaragarije Inama Njyanama ibiteganyiwe kuzakorwa n’ingengo y’imari byazatwara, ibi bikorwa birimo ibyo kwita no gufata neza ibikorwaremezo, ubwikorezi, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kwita ku mibereho myiza y’abaturage, ihangwa ry’imirimo mishya, guteza imbere imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo. Hazibandwa kandi ku kwita ku buzima, isuku n’isukura, gufasha abatishoboye, guteza imbere siporo, imikino n’imyidagaduro muri rusange.
Uretse kuganira no kwemeza DDS, mu nama kandi hagarutswe ku kwemeza umushinga ufitiye inyungu rusange abaturage n’amafaranga y’ingurane azishyurwa abaturage babariwe. Inama yitabiriwe n’Abagize komite Nyobozi y’Akarere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.
