IMYITEGURO Y’IGIHEMBWE CY’IHINGA 2026A MU MIRENGE IRARIMBANYIJE KUGIRA NGO KIZAGENDE NEZA
Itsinda riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel, bakurikiranye igihembwe cy'ihinga cya mbere 2026 mu Mirenge ya Nyamiyaga na Mugina kuri sites za FOBASI (ahantu hatoranyijwe muri buri Murenge mu rwego rwo gukurikirana aho hantu hagashyirwa imbaraga umusasuro ukarushaho kwiyongera) z’i gasozi no kureba aho abahinzi bageze bategura ubutaka no kwiyandikisha muri Smart Nkunganire
Abagize itsinda basuye itsinda ryatewe inkunga na Green Amayaga mu Murenge wa Nyamiyaga, basuye kandi umushinga w'ibiti by'imbuto/Avoka mu Murenge wa Musambira, bashaka kubaka inzu bazifashisha mu gutunganya umusaruro wo kugemura mu mahanga.