IMYITEGURO Y’ICYUMWERU Y’ICYUMWERU CYAHARIWE UBUZIMA BW’UMWANA N’UMUBYEYI

Ku Karere habereye inama itegura icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana kizatangira tariki ya 03 kugeza ku ya 07 Kamena 2024. Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mme UWIRINGIRA Marie Josee yitabiriwe n'abakozi bakora mu ishami ry'ubuzima mu Karere n’abakozi mu Bitaro n’Ibigo Nderabuzima bakora muri serivisi zitandukanye z’ubuzima.
Muri iyi nama hagaragajwe ibizakorwa mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana; birimo serivisi zitandukanye.
Hemejwe ko hazajya hatangwa raporo y'ibyakozwe hakiri kare bitarenze kugira ngo bifashe mu migendekere myiza y’iki gikorwa.